UYU MUNSI: MU BITARO BYA RUHENGERI HATEWE IBITI BY’AMOKO ATANDUKANYE
Muri Gahunda y'Umuganda Rusange Ngarukakwezi mu Bigo by'Ubuvuzi, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Ugushyingo 2024, mu bice bitandukanye by'Ibitaro bya Ruhengeri hatewe ibiti 41 by’amoko atandukanye, hanakorwa isuku imbere y'Inyubako Ivurirwamo Abana Bavukanye Ibibazo (Neonatology) irimo kuvugururwa muri ibi Bitaro.
Umwihariko w'Umuganda w'uku Kwezi, ukaba ari uko wari wanitabiriwe n'Itsinsa rya Siporo rikorera mu Mujyi wa Musanze rizwi nka "Sports & Leisure".




Muri iki gikorwa, Dr IZABAYO Emmanuel (Clinical Director) wari uhagarariye Ubuyobozi Bukuru bw'Ibitaro, akaba yashimiye cyane abitabiriye bose, agira, ati: “Dukomeze umutima wo gukunda umurimo no gusabana kubera ko ariko Gukunda Igihugu by'ukuri!”

Dr.IZABAYTO Emmanue, mu izina ry'Ubuyobozi Bukuru bw'Ibitaro, ashimira abitabiriye anatanga ubutumwa bujyanye n'umunsi
Ashingiye kuri iyi mpurirane na Gahunda y'Umuganda Rusange Ngarukakwezi mu Gihugu cyacu, Dr.IZABAYO yanasangije abari bitabiriye umuganda amakuru ku butumwa bwari buteganyijwe gutangwa hirya no hino mu Turere, bujyanye Gahunda zitandukanye za Leta bugamije kurushaho kwihutisha Iterambere no kuzamura Imibereho Myiza y'Abaturage.
Murizo twavuga Isuku n'Isukura ahahurira abantu benshi, Ukwezi Kahariwe Uruhare rw'Abaturage mu Igenamigambi, Infengo y'Imari n'Imihigo FY 2025- 2026 kwasojwe uwo munsi, Umunsi Mpuzamahanga w'Ubukorerabushake (05/12/2024), Iminsi 16 yahariwe Kurwanya Ihohotera (25/11- 10/12/2024), Icyumweru Cyahariwe Kurwanya Ruswa (30/11- 09/12/2024), Umunsi Mpuzamahanga w'Abantu Bafite 03/12/2024),Gahunda y'Ikigo Gishinzwe Guhererekanya Amakuru ku Myenda izabera muri Musanze kuri CPND de FATIMA (02- 06/12/2024), Kumenyekanisha Umusoro ku Mutungo Utimukanwa (www.rra.gov.rw cyangwa *800#5 ugakurikiza Amabwiriza), Ukwezi k’Ubukangurambaga bw’Ikigega BDF bujyanye na serivisi itanga ndetse n’izo iteganya mu guteza imbere imishinga mito n’iciriritse, … .
Ku ruhande rwa “Sports &Leisure” yishimiye cyane ubu bufatanye muri iki gikorwa cy’umuganda, wabaye n’umwanya mwiza wo gushyiraho akabo mu guhamagarira abantu bose kwitabira Siporo, by'umwihariko, mu rwego rwo Kurwanya Indwara Zitandura.

Bwana Bernard ahamagarira abantu kwitabira siporo no kubagana