UMUGANDA RUSANGE: UMWE MU MIYOBORO YIHUSE IHORAHO ITANGIRWAMO UBUTUMWA BUTANDUKANYE

Buri Kwezi, hirya no hino mu Gihugu cyacu, mu Turere twose, abaturage mu Nzego zitandukanye bahuriza hamwe imbaraga mu bikorwa bitandukanye bifasha mu kwishakamo ibisubizo bya bimwe mu bibazo bibangamiye iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, aho barushaho kumenyana, bagasabana ndetse hakanatangirwamo ubutumwa n’amatangazo atandukanye; gahunda ifasha cyane mu Bigo by’Ubuvuzi.

Muri iyi gahunda, mu Muganda Rusange wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2026, Abakozi b’Ibitaro bya Ruhengeri bahamagariwe ibi bikurikira: “Aho muri hose, mu byo mukora byose, urwego rwose waba uriho, mujye mukomeza kuzirikana ko guhuriza hamwe imbaraga muri Gahunda zose za Leta, muri rusange, no mu Bigo dukorera, by'umwihariko, ari ryo shingiro rya byose!”

Ibi bikaba ari ibikubiye mu mpanuro bahawe n’Umuyobozi w’Ibitaro Wungirije Ushinzwe Ibikorwa by'Ubuvuzi, mu izina ry’Ubuyobozi Bukuru bw’Ibitaro, Dr.HABIMANA Jean Baptiste. 

Hari nyuma y'igikorwa cyo gukora isuku mu Nzu y'Ababyeyi muri “Maternity”.

Back