NTIBAVURISHA IMITI GUSA AHUBWO BANAGOBOKA ABO BYAYOBEYE

Ubwo bateguraga wa Munsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka wabo wizihijwe ejobundi tariki ya 12 Gicurasi 2026, Abaforomo n'Ababyaza bo mu Bitaro bya Ruhengeri bateganyije n'Igikorwa cy'Urukundo.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Gicurasi 2026, barangajwe imbere n'Umuyobozi w'uru Rwego muri ibi Bitaro, Madamu INGABIRE Clémentine, Itsinda rihagarariye abandi ryishyuriye umwe mu Babyeyi wari wasezerewe ariko akabura ubwishyu, wahawe ibihumbi mirongo irindwi n'icyenda na magana atandatu na mirongo itanu by'u Rwanda ( 79,650F).

Nyagasani Abakomereze Amaboko kandi Asubize aho bakuye!

Back