"IYO TUVUGA UMUTEKANO, UMUTURAGE AZA KU ISONGA: UMUTEKANO NI MUGARI!"

Hari mu Ruzinduko rw’Akazi Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Bwana NSENGIMANA Claudien, yagiriye mu Bitaro bya Ruhengeri kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2026, by'umwihariko muri Serivisi y'Amaso, mu rwego rwo gukurikirana ibikorwa bijyanye na Gahunda y’Ingabo na Polisi mu Kwegereza Abaturage Ubuvuzi bw’Amaso (uburwayi bw’ishaza), aho yari kumwe kumwe na SP Célestin NKAKA, wari uhagarariye Inzego z'Umutekano. Bakiriwe n'Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro, Dr.MUHIRE Philbert.

Basuye banaganira n'abarwayi barimo kuvurwa uburwayi bw'ishaza, aho abari bamaze kubagwa bakongera kubona, bavugiraga icyarimwe, bati: "Twabaye muryerye. Muzatubwirire uwo Musaza, muti: " Komeza utubere akabando!"” Maze impundu, bati: “Ayihiiiiiiii!!” Amashyi ngo “Kacikaci!”

 

 

 

 

 

Aha, umwe muri abo Bagenerwabikorwa, NYIRABONESHSA Bonifirida, wari waraye abazwe, ubwo bamukuragaho igipfuko, ahita yikanga, ati: “Ayi we! Muganga we, ndarebye, ndarebye Muganga we, ni njye wongeye kureba se, cyangwa ndarota! Ayiiiiiiiiiiiiiiii, ayiiiiiiiiiiii!” 

 

 

 

 

 

Uyu ukaba wabaye umwanya mwiza wo gushimira abavura n'abatavura barimo gukurikirana ibi bikorwa umunsi ku wundi, by'umwihariko Inzobere muri iyi Serivisi y’Amaso, Dr. HABINEZA Moise na Madamu KABERA Josephine, Umukozi Ukuriye iyi Serivisi.

 

 

Abaturage bakaba baratangiye kwakirwa kuva kuwa Gatandatu tariki ya 9 Gicurasi 2026, bitewe n'Imirenge baturukamo, aho imodoka zijya kubafata ku Bigo Nderabuzima bisuzumishirijeho, bakazanwa ku Bitaro kugira ngo batoranywemo abagomba kubagwa; kubagwa nyirizina byatangiye kuwa Mbere tariki ya 11 Gicurasi 2026. Hateganyijwe kuzabagwa abarwayi magana abiri.

 

 

 

 

Nk’uko bisobanurwa n’Inzobere muri iyi Serivisi y’Amaso, Dr. HABINEZA Moise, uburwayi bw’ishaza bukaba buza ku ngasire y’ijisho, hakaza igihu, ariko yakozwa neza umuntu akongera kubona. Yongeraho ko ikunze ahanini guterwa n’imyaka. 

Dusoze tubibutsa ko muri ubu bufatanye n’Inzego z’Umutekano, Serivisi zose zitangwa nta kiguzi cy’abazihabwa, ni ukuvuga imodoka zibazana n'izibacyura, ubuvuzi, amafunguro n'amacumbi, byose byarateganyijwe, ku bufatanye n’Umuryango “The Fred Hollows”.

Back