"UBUMENYI BWIHARIYE KU BAJYANAMA B'UBUZIMA BAKORANA N'IKIGO NDERABUZIMA CYA KINIGI!"

Muri rwa rugamba rwo guharanira kugira Abaturage batekanye binyuze mu kubegereza Serivisi zitandukanye zirimo n'Urwego rw'Ubuzima, Abajyanama b'Ubuzima ni Ingabo zikomeye ziturwanirira hirya no hino mu Midugudu yose igize Igihugu cyacu uko ari 14 837.

Ku Kigo Nderabuzima cya Kinigi, ahabereye amahugurwa

Reka rero tubamenyeshe ko, ubu, by'umwihariko, ku bufatanye n'Umuryango "Operation     Smile", Abajyanama 50 muri 92 bakorana n'Ikigo Nderabuzima cya KINIGI, babonye Amahugurwa ajyanye no Guhangana n'Ubushye , ubumenyi bwiyongereye ku bwo bari basanzwe bahuriyeho n'abandi Bajyanama muri rusange. 

Umukozi wa Operation Smile aganira n'Abajyanama b'Ubuzima, ari kumwe n'Umukozi w'Ibitaro ubashinzwe, Bwana ABISI Olivier (uwambaye ishati y'icyatsi, inyuma ye)

Ibi bikaba byari bimwe mu bikorwa byari byateganyijwe n'aba Bafatanyabikorwa muri iki Cyumweru, aho nanone bari mu gikorwa cyo kubaga uburwayi butandukanye mu Bitaro bya Ruhengeri,  cyarimo gikorwa n'Itsinda riyobowe na Prof.NTIRENGANYA Faustin.

Itsinda riyobowe na Prof.NTIRENGANYA Faustin (uwo hagati) mu gikorwa cyo kubagwa 

Back